Umukuru wa UN yasabye Isi kuba maso cyane, igakumira jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yatangaje ko abantu batagomba kwibagirwa uburyo imvugo z’urwango zishobora kubyara mu buryo bworoshye ibyaha nka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ubu butumwa yatanze mu gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yagize ati: “Tube maso cyane, twitegure kugira icyo dukora kandi twibuke by’ukuri Abanyarwanda bapfuye bubaka inzu y’ukwigira, umutekano, ubutabera n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuri bose.”

Guterres yongeye agira ati: “Imyaka 29 irashize jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda. Ntabwo tugomba kwibagirwa uko imvugo y’urwego ihinduka byoroshye icyaha cy’urwango.”

Jenoside yakorewe Abatutsi yakwiye mu gihugu hose tariki ya 7 Mata 1994. Yahagaritswe n’ingabo za RPA/Inkotanyi ku ya 4 Nyakanga 1994. Ni yo mpamvu iminsi 100 yo kwibuka iri hagati y’aya matariki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *