_114389996_gettyimages-1228529873.jpg

Umukwe wa Donald Trump, Jared Kushner, mu bahatanira Igihembo cy’Amahoro cya Nobel

Sangiza iyi nkuru

Jared Kushner, umukwe wa Donald Trump, wari n’umujyanama we, ndetse n’uwari umwungirije kuri iki Cyumweru bashyizwe ku rutonde rw’abantu bahatanira igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel kubera ingufu bashyize mu gutuma Israel yubura umubano wari warakonje hagati yayo n’ibihugu by’Abarabu mu karere birimo nka UAE n’ibindi.

_114389996_gettyimages-1228529873.jpg

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Kushner na Avi Berkowitz, wari umwungirije, batoranyijwe na Alan Dershowitz, Umwarimu mu Ishuri ry’Amategeko rya Kaminuza ya Harvard. Iki kinyamakuru kivuga ko aya masezerano hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu ari yo masezerano y’ingenzi yagezweho mu Burasirazuba bwo hagati mu myaka 25 ishize.

img-20200831-wa0027-1-e1598882542759.jpg

Benshi mu bari bashyigikiye Perezida Trump ariko bavuga ko ibi byose itangazamakuru ritabihaye agaciro bikwiye hagamijwe gusa kugirango atazongera gutorwa nk’uko byamugendekeye.

Ubutegetsi bwa Trump bukaba bwarabashije gutuma Israel igirana amasezerano y’amahoro n’ibihugu nka UAE, Bahrain, Sudan na Maroc. Kushner akaba yarabwiye Foxnews mu Ukwakira ko I Washington hari abantu bari bamaze imyaka 30 cyangwa 40 ariko batigeze bakora akazi nk’aka.

jared-kushner-presse.jpg

Hagati aho ariko, Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arimo kugenda asubiramo amasezerano yose uwo yasimbuye yagiye agira, hakaba hari abafite impungenge ko gusohoka kwa Trump muri White House bishobora kubangamira amahirwe ya Kushner yo kwegukana igihembo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *