Umukwe wa Donald Trump , Jared Kushner agiye kubazwa n ‘akanama gashinzwe iperereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku bijyanye n’imikoranire ya sebukwe na leta y’Uburusiya.
Ibiro by’umukuru w’igihugu nibyo byatangaje ko Jared Kushner, ari we wisabiye aka kanama (Senate Intelligence Committee) kuganira nako harebwa niba koko Uburusiya bwarivanze mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba muri USA akegukanwa na sebukwe, Trump.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC itangaza ko ibigo bishinzwe iperereza muri Amerika bizi ko Uburusiya bwibye amabanga igihe cy’amatora, ku bw’intego yo gufasha Bwana Trump ngo abashe gutsinda Hillary Clinton.
Uburusiya bwahakanye ibyo bushinjwa by’umwihariko na Trump aza kwivugira ko ayo makuru ari ibyinyoma byambaye ubusa “fake news”.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


