Umumotari yantwaye aho kunjyana iwanjye, anjyana iwe ku Gisozi ngo ansambanye

Sangiza iyi nkuru

Muraho bakunzi ba Bwiza.com? Nitwa Jeanne Kamaliza (izina ryahinduwe), ndi umubyeyi w’imyaka 37 y’amavuko. Nifuje kubasangiza ibyambayeho mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Kamena 2019.

Ndi umugore w’umwana umwe nkaba ntuye mu Mujyi wa Kigali, ubwo natahaga nimugoroba nka saa tatu yine nateze umumotari ku Kinamba ngira ngo angeze iwanjye.

Namuhaye amafaranga 500 nurira moto turagenda. Yatangiye kunganiriza amagambo yerekeye imibonano mpuzabitsina ariko mwima amatwi kuko numvaga bitandeba. Nari namubwiye aho ari bungeze ariko mu nzira tugenda, yihutaga cyane igihe tugeze ahari urumuri rwinshi rw’amatara yo ku muhanda, twagera ahari umwijima akagenda buhoro ari nako ambwira amagambo yerekeye ibitsina.

Uyu mumotari yahise areka umuhanda werekeza mu gace ntuyemo ahubwo yerekeza ku Gisozi ari naho yambwiye ko ari ho atuye. Nagiye ntabaza, musaba ko yahagarika moto ye gusa anyima amatwi. Ibi nibyo bituma mvuga ko yashakaga kunyihererana ngo ansambanye ku ngufu.

Tugeze imbere, twahuye n’umusore numva motari atangiye kugabanya umuvuduko ariko ntiyahagarara. Nakomeje kuvuga cyane kugeza ubwo abonye abagabo babiri bagendaga n’amaguru.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Bari bategarugori mwitondere gutega abamotari mu gihe cy’ijoro kandi ndasaba ubuyobozi bw’bamotari ko bwabakebura kugira ngo batange serivisi nziza, bareke imico mibi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *