Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Kawempe yataye muri yombi umusore w’imyaka 29 y’amavuko wari ukurikiranyweho gusambanya ku ngufu umuzungu bamubaza icyabimuteye akavuga ko yumvaga afite amatsiko y’uko kuryamana n’umuzungu bimera.
Uyu musore wari usanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, ngo yafashe ku ngufu uyu muzungu w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cy’u Budage, ubwo yari amuteze ngo amugeze mu rugo ariko bagera mu nzira akananirwa kwihangana agahita amunyuza mu yindi nzira batavuganye akamusambanya.
Uyu musore kandi ashinjwa kwiba uyu muzungu Amadolari 1200 nyuma yo kumusambanyiriza mu bihuru.
Yabwiye polisi ko yari asanzwe asambanya abantu basanzwe ariko akaba yumvaga afite amatsiko yo kuryamana n’uwo badahuje ibara ry’uruhu bityo ko kuri we yari yumvise ari n’andi mahirwe ahawe na nyagasani.
Akurikiranyweho ibyaha birimo gushimuta, gufata ku ngufu no kwiba


