Umunezero Abarundi bahorana bawukura ku mazi bahaye Yezu: Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko Aburahamu,Yakobo na Yezu bavugwa muri Bibiliya banyoye ku mazi y’i Burundi, ikaba impamvu Abarundi bahora bafite akanyamuneza.

Yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yari ayoboye inama y’ubukerarugendo yabereye kuri Hôtel Club du Lac Tanganyika.

Muri iyo nama yumvishije Abarundi ko umurima wa Eden uvugwa mu gitabo cy’itangiriro muri Bibiliya wahoze mu Burundi, avuga ko abaturage b’iki gihugu bagihunze badafite amahirwe yo kugaruka muri ubwo busitani.

Ati: “Abarundi basohotse igihugu bakakivuga nabi abo ni bo basohotse wa murima wa Edeni kubera ibyaha byabo, kandi kuwugarukamo bizabagora nibatihana.”

Yunzemo ati: “Aburahamu,Yakobo na Yezu banyoye ku mazi y’i Burundi, ari na cyo gituma Abarundi buzuye umunezero.Yezu yerekana abahiriwe abo ari bo yaravuze ati ‘nari nyotewe murampa icyo kunywa, nari kavantara murantora’. Na we yari kavantara anyotewe tumuha icyo anywa. Umunezero rero Abarundi bafie uva ku mazi twahaye Yezu”.

Perezida Evariste Ndayishimiye kandi yanumvikanye avuga ko Nowa na we uvugwa muri Bibiliya yari yarubatse inkuge yatumye we n’Umuryango we barokoka umwuzure Imana yateje Isi mu Burundi.

Ati: “Ati “Mbabwire, ubwato bwavuye mu Burundi, imvura yarimo imiyaga myinshi. Ubwato bwari i Burundi, umuyaga urabutwara, hanyuma umwuzure wagiye kurangira bugeze hariya hirya muri Israel.”

Ndayishimiye yahamije ko abanyamahanga bakunda gusura u Burundi bitewe n’uyu mwihariko avuga ko bufite.

Kuva mu cyumweru gishize cyakora uyu mukuru w’igihugu akomeje kwibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ahanini bitewe n’amagambo amaze iminsi atangaza.

Abenshi babihuza no kuba “nta kintu kizima afite cyo kubwira Abarundi”, bijyanye no kuba ubushobozi bwe bwo kuyobora iki gihugu kiri mu bikennye cyane kurusha ibindi ku Isi bukomeje kumubana buke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *