Umunsi begereye umuriro uzabotsa- Perezida Kagame avuga abarwanya Leta y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame avuga ko umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka ku neza byaba ngombwa no ku bundi buryo, agashimangira ko abirirwa bagambirira ku wuhungabanya bavugira kure mu mahanga,umunsi bazaba basatiriye igihugu ko umuriro uzabotsa.

Umukuru w’igihugu yabitangarije mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, aho yasuye abaturage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2019. Yavuze ko umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka ku neza byakwanga hagakoreshwa ubundi buryo buhari.

Yagize ati “Umutekano ugomba kuboneka kuneza kandi bishingiye ku kuba twumvako ari ngombwa ari hagati yacu nk’Abanyarwanda ndetse no ku baturanyi. Tugomba kuwubona ku neza byaba ngombwa no ku bundi buryo. Ntabwo twakwingingira abantu kuduha umutekano.”

Perezida Kagame yakomoje ku bigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu mahanga, nyuma bakisanga mu Rwanda, ati “Baba abaturimo cyangwa abari ahandi. Bamwe baratwizanira abandi tukabazana. Umutekano ni ku neza ubundi buryo ni ku mbaraga kandi nazo turazifite.”

Yabakomojeho mu gihe kuva uyu mwaka watangira, batatu barimo LaForge Fils  Bazeye wari  Umuvugizi wa FDLR na Lt Col Theophile uzwi nka Abega wari ushinzwe iperereza na we muri FDLR, kimwe na Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zigambaga gufata bimwe mu bice by’u Rwanda byegereye ishyamba rya Nyungwe no kugaba ibitero mu Rwanda byahitanye ubuzima bw’abantu, bafashwe, bakaba bari mu Rwanda aho bamwe ubu bashyikirijwe inkiko.

Yanavuze kandi ku bavugira iyo kure mu bihugu by’i Burayi na Amerika, ko umunsi bazaba bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda baruri hafi, ko umuriro uzabotsa.

Ati “Bariya mwirirwa mwumva bavugira kuri internet, waba uri muri America, South Afurika, cyangwa mu Bufaransa, bibwirako bari kure, ariko koko bari kure kuko bategereye umuriro. Umunsi begereye umuriro uzabotsa. Ibyo bari bakwiriye kuba babizi, bo n’ababashyigikiye. Hano ntabwo bahakinira[…].

Umukuru w’igihugu kandi yasabye Abanyarwanda gukorera hamwe ntawe usigara inyuma, ko ariyo politiki n’amatwara ya politiki y’igihugu gishyize imbere.

Uruzindiko Perezida Kagame ararukomereza mu tundi turere tugize Intara y’Amajyaruguru, aho azava agana mu Ntara y’u Burengerezuba, rukazamara iminsi itatu.

Indi nkuru bifitanye isano: Perezida Kagame i Burera

46887710445 53eb300e54 k
I Burera, Perezida Kagame yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *