Umunsi Mzee Jomo Kenyatta yatabaye ubuzima bwa Milton Obote wayoboraga Uganda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe na Perezida wa mbere wa Uganda, Apollo Milton Obote, ngo akesha kuyobora igihugu kabiri umunsi uwahoze ari Perezida wa Kenya, Mzee Jomo Kenyatta, yatabaraga ubuzima bwe buri mu kaga.

Ibi ni ibikubiye mu nyandiko nyakwigendera Dr Njoroge Mungai, yasize zigaragaza ko yari ari kumwe na Obote muri Singapore kuwa 25 Mutarama 1971, bagiye guhagararira ibihugu byabo mu nama ya Commonwealth.

Mu masaha ya nimugoroba, ngo Njoroge na Obote bicaye ahantu hatavuzwe bafata icyo kunywa ariko baganira ku byari byabajyanye mbere y’uko ibintu bihinduka bibi.

Uko kuganira kwari gutangiye kuryoha ngo kwarangiye bitunguranye ubwo umwe mu bashinzwe umutekano wa Obote yamujyanaga ku ruhande akagira icyo amwongorera mu gutwi.

Obote ngo wahise ugaragaraho uburakari yatangiye kwitonganya ahita akomereza mu cyumba cye agira ati: “ Oh! Uriya mugambanyi, ndafata indege ikurikira njya mu rugo !”

Iyi nkuru dukesha urubuga Kenyans.co.ke ikomeza ivuga ko Perezida Obote yari amaze kubwirwa ko Gen. Idi Amin yarunze ingabo mu mihanda ndetse agatangaza ko ari we perezida mushya w’igihugu.

idi amin pictured during his swearing in ceremony 1971 0
Idi Amin arahirira kuyobora Uganda mu 1979

Ubwo Dr Mungai ngo yahise ahamagara Jomo Kenyatta amugezaho amakuru mashya y’uko Obote ateganya gufata indege agasubira I Kampala byihuse.

Jomo Kenyatta nawe wari wamenye ko Idi Amin yohereje igice kinini cy’ingabo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe zigiye gutegereza Obote ngo atabwe muri yombi, yasabye minisitiri w’ububanyi n’amahanga we gukora ibishoboka Obote ntiyurire indege, yongeraho ko akora ibishoboka ngo umutekano wa perezida wari umaze guhirikwa urindwe.

Mzee Kenyatta ati: “ Mukore ibishoboka mumugumisheho aho kubera ko abantu ba Amin baramutegereje Entebbe. Ngiye kohereza indege imuzana I Nairobi .”

image of dr apollo milton obote of uganda l with kenyas jomo kenyatta at a past event
Milton Obote asuhuzanya na Jomo Kenyatta

Byarangiye rero Dr Mungai arimo kwita kuri perezida wahiritswe iwe nyuma yo kumugeza Nairobi aho yamaze iminsi mikeya akohererezwa Perezida wa Tanzania, Julius Nyerere, ngo ku mpamvu z’umutekano.

Dr Milton Obote yaje gusubira ku butegetsi mu 1979 nyuma y’ihirikwa rya Idi Amin ahiritswe n’ingabo za Tanzania zifatanyije n’Abagande bari barahunze.

Gusa, nyuma y’itorwa rya Obote mu 1980, havuzwe ko amatora yabayemo uburiganya cyane biza gutuma haduka intambara yatejwe na NRA yari iyobowe na Museveni, ndetse n’indi mitwe yitwara gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *