Abdul Juma umubyeyi w’icymamare mu muziki Diamond Platnumz yatanagaje ko naramuka apfuye adakemuye ibibazo bafitanye ko azahura n’akaga akamwifuza utazongera ku mubona.
Ukutumvikana kwa Diamond na Se ku maze iminsi itari mike dore Abdul Juma se ubyara Diamond akunze gutangaza ko umuhungu we atajya amureba irihumye nyarama ntakintu afite mu gihe umuhungu we Diamond yirirwa akorera amafaranga atagira ingano.
Mu Cyumweru gishize, Diamond Platnumz yashyize kuri Instagram ifoto yo mu myaka yo hambere imugaragaza ari kumwe na se Abdul Juma ndetse na nyina Sanura Kassim ‘Sandra’. Iyi foto yatumye benshi bongera kwibasira uyu muhanzi abandi bakamushimira ko yongeye kuzirikana umubyeyi we nyuma y’igihe kinini cyari gishize atamwikoza.

Mu kiganiro Abdul yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Tanzaniya kizwi nka Ijumaa yabajijwe icyo ifoto umuhungu we aheruka gushyira hanze niba itaba ari ikimenyetso kiza cy’umubano mushya waba bombi avuga ko ifoto itahanagura amakimbirane bafitanye.
Yagize ati “Iyo foto muvuga narayibonye, numvise muri njye ari nk’ibisanzwe, nabonye ari nziza. Nta kibazo na kimwe ifite, n’ubwo ndi umubyeyi wa Diamond ndabizi neza ko anyanga. Ubu aracyambona mfite ubuzima ariko nzi neza ko azahura n’ibibazo bikomeye umunsi nzapfa.”
Diamond Platnumz uheruka gushyira hanze indirimbo “Iyena” amaze imyaka isaga itanu adaca uwaka na Se umubyara dore ko magingo aya bamutaye mu cyaro bajyana na nyina kuba aha bonyine mu Mujyi wa Dar es Salaam. Uko ari batatu, Esma Platnumz, Queen Darleen na nyina Sanura aho bacuruza nyamara Juma we ntanurwara rwo kwishima asigaranye.


