Umuhanzi Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, yatangaje ko umunsi azerekana umukunzi (Cherie) we, igihugu kizabona ikiruhuko (conge), n’imipaka ifungurwe.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’urubuga X Large rukorera kuri YouTube, cyagiye ahagaragara kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020.
Avuga ko ubusanzwe adakunda gushyira ubuzima bwe bwite ahagaragara, burimo n’umukunzi we. Ariko ngo igihe azamugaragariza, igihugu cyose kizabimenya.
Yagize ati: “Ninjya kwerekana ubuzima bwanjye bwite [ubwo harimo n’umu-cherie], nzandikira Leta ibaruwa, itange conge, imipaka ifungurwe, imipaka yose izafungurwa kuko urabizi ko mfite abafana hanze, indege zice mu kirere, imodoka zambuke imipaka, amafarasi agende, Sitade Amahoro yuzure.”
Yakomeje ati: “Igihugu uwo munsi, ibintu byose bihagarare, bavuge bati ‘Super Manager’ agiye kwerekana umukunzi we.”
Super Manager azwiho gutera urwenya cyane mu biganiro akorera mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakabyita ‘kwivuga’ cyangwa se ‘kwiyemera’. Yigamba ibikorwa birimo gusimbuka Ibere rya Bigogwe rizwiho kwitorezaho umutwe w’abasirikare badasanzwe (special force unit).



2 Responses
Umunsi nzerekana umukunzi, Leta izatanga ‘conge’, imipaka ifungurwe_Super Manager
Uyu mugabo njye ndamwemera cyane ntasanzwe ,ibikorwabye birivugira cyane cyane muri managing yabakinnyi
Umunsi nzerekana umukunzi, Leta izatanga ‘conge’, imipaka ifungurwe_Super Manager
Uyu mugabo njye ndamwemera cyane ntasanzwe ,ibikorwabye birivugira cyane cyane muri managing yabakinnyi