Perezida Paul Kagame yifurije abagore umunsi mwiza wabo, anavuga ko ari inkingi zikomeye mu mibereho myiza, ububukungu, Isi yose imaze gutera intambwe ndende, kandi u Rwanda rwateye intambwe mu guha abagore n’abakobwa ubushobozi mu uruhare rwarwo.
Perezida Kagame yavuze ko ntagihombo giterwa n’uburinganire . Ati “Nta gihombo giterwa n’uburinganire hagati y’abagore n’abakobwa n’abasaza babo, kandi bafite ububasha bungana. Ahubwo tubyungukiramo twese.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe, aho kuri uyu munsi ku urwego rw’igihugu wijihirijwe mu Intara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga. Mu ubutumwa buri mu mashusho ari kuri Twitter y’ibiro by’umukuru w’ighugu , Perezida Kagame yavuze ko ari “umunsi akwiye kugira icyo uvugwaho kuko ufite agaciro kanini”.
Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze ari ukubera imiyoborere myiza , ivugururwa ry’amategeko na politike nziza muri rusange. Avuga ko abantu bose bakomeje kumva ko ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore nta nyungu bufite, ahubwo ko butera igihombo kinini.
Ati “ Abagore ni inkingi ikomeye y’imibereho myiza n’ubukungu mu gihugu muri rusange. No mu bihe by’intambara cyangwa amakimbirane, bagira uruhare runini mu kubungabunga amahoro n’umutekano.”
U Rwanda ruza ku isonga ku Isi mu kugira ubwiganze bw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko kuko bihariye 64%.


