Umunsi w’umurimo: Abakozi baraganira n’umukoresha, abarenganye begere umwunganizi

Sangiza iyi nkuru

Umunsi w’umurimo mu Rwanda urizihirizwa I Rubavu kuri stade Umuganda, ku n sanganyamatsiko “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, Twihutishe iterambere”. Uyu munsi usanze bamwe mu bakozi batishimiye imishahara, abandi badahemeberwa igihe. Abari abakozi ba REB birukanwe mu 2015 batarangije amasezerano, baregera ubunganira mu mategeko.

Kuva ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda REB cyahagarika abarimu bigishaga bagenzi babo (Mentors) mu buryo bunyuranije n’amategeko mu 2015, inzego nyinshi zarabimenyeshejwe, REB ikomeza kwinangira, bigera aho hitabazwa inkiko.

Itsinda rya mbere rigeze gusomerwa, Gasana Janvier wayoboraga REB abisubiza inyuma, asaba Minisiteri y’ubutabera kubahuza. Imanza zahise zihagarara, bajya mu mishyikirano. Ku wa gatanu tariki ya 27 Mata, inzego zombi zarahuye, bemeranya kwishyura amezi yari asigaye.

Kuri uyu wa mbere Gicurasi, ubwo abandi bakozi baba bicaranye n’abakoresha bavugana  ibyagezweho, abamenta baregera ubunganira mu mategeko, Me Nsabimana Joseph; ngo bamuhe ibyangombwa azajyana muri REB kubishyuriza.

Ibi benshi babibonamo amananiza, bibaza bati:

Ese REB ntizi abakozi yirukanye, ese ntizi amafaranga yabahembaga, ese ntizi igihe yabirukaniye, ese nta kopi y’amasezerano yabo ifite?

Aba bakozi barengaga 800, bakomoka mu bihugu binyuranye nka Burundi, RDC, Tanzania, Kenya, Uganda n’u Rwanda.

Nubwo benshi bitaboroheye kugera I Kigali ngo bavugane n’umwunganizi, bakomeza kwibaza niba REB mu byo izishyura harimo n’insimburamubyizi y’iyo misiragiro ya hato na hato. Amafaranga y’ingendo, impapuro basabwa gufotoza buri kanya n’ibindi.

Harimo n’abibaza niba amafaranga bazishyurwa azabarwa ku gaciro ka 2015 cyangwa ak’uyu mwaka.

Magingo aya, abakozi banyuze mu nzego zose kuva k’umugenzuzi w’umurimo kugera ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, baragera mu 100. Nyamara benshi muri bo basanga ibyo REB irimo ari ukubakereza gusa, cyane ko ngo n’amafaranga yo kubishyura azashyirwa mu ngengo y’imari itaha 2018-2019; bityo banayahabwa bikazafata mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira 2018. Ubwo nibitaba uko, bazasubira mu nkiko cyangwa barekere.

Abo biganjemo abari bafite amasezerano yagombaga kurangira muri Mata na Gashyantare 2016, ndetse n’abari kurangiza mu Ukuboza 2015.

Usibye umushahara, amafaranga yabo y’ubwiteganyirize muri RSSB ntiyatanzwe, yemwe ntibigeze banavuzwa uko biteganijwe kuko imisanzu yabo yakatwaga ntitangwe. Mbese amafaranga agenewe kwivuza ntiyakoze icyo yagenewe ku gihe.

Nubwo benshi mu bagize uruhare muri  iki kibazo batakiri mu myanya, nta wabura kwibaza niba ibyakorewe abamenta nta handi biri gukorwa ubu. Ikindi ni uko nabo bari abakozi, n’ubikora ejo yabikorerwa. Umunsi nk’uyu rero ni uwo kwisuzuma, umukoresha akareba niba abaniye neza abakozi, nabo bikaba uko; cyane ko iby’isi ari gatebe gatoki.

Gushakira umusaruro ku mukozi ubabaye (uhembwa nabi, imburagihe) ni nko gushakira amata ku kimasa, aka ya ndirimbo ya Alfa Blondy ngo “Tout le monde est fache”, buri wese ararakaye.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *