Kuri uyu wa 27 Werurwe 2017, abakozi bo muri minisiteri y’uburezi mu Rwanda bahawe ikiganiro kirambuye kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, aho aba bayobozi bahawe impanuro ndetse n’ubumenyi bwimbitse ku moko yarangaga abanyarwanda ndetse n’icyo kwitwa umunyarwanda bivuze.
Muri iki kiganiro, Dr Munyakayanza Franà§ois yasabye aba bayobozi kurangwa n’ubupfura, aho yasobanuye ko imfura ari umuntu wumva abandi akabafasha iyo bamukeneyeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku kijyanye n’amoko yavuze ko ari ibintu byazanywe n’abazungu ko abanyarwanda batahirizaga umugozi umwe. Yagize ati”Umwami ntiyasumbanyaga Abanyarwanda, bose yabafataga kimwe, urugero yagabiraga inka abantu bose kimwe. Umwami yoherezaga ku rugamba umuntu wese ugaragaje ubutwari n’ishyaka atitaye uu wo ari we nta vangura akagabirwa.”
Yanasobanuye ko ubwo bumwe bw’abanyarwanda baje kwangiza n’abazungu ubwo bari bageze mu Rwanda, aho bazanye ivangura mu mashuri kuko batangiye kuzana amashuri yagenewe abana b’abatware n’ayagenewe rubanda rwa giseseka. Yakomeje agaragaza uburyo abazungu bitewe n’intego bari bafite ari na bo bazanye iby’amoko kuko mbere amoko yarangaga abanyarwanda yari Abasindi, Abasinga,Abega, n’abega.
Yakomeje avuga ko Ubunyarwanda cyangwa gahunda ya Ndi umunyarwanda ari icyomoro cy’ibikomere abanyarwanda batewe n’amateka.

Yagize ati “ Umunyarwanda ntavuga nabi u Rwanda, ntarugambanira igihugu cye, burya umuntu ugenda avuga nabi u Rwanda kuko wenda bamuvanye ku kazi yakoraga,nabyo ni ubugambanyi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yakanguriye abayobozi bagenzi be gukomera ku ndangagaciro za Ndi umunyarwanda ndetse no kurangwa n’ubumwe nk’abanyarwanda basenyera umugozi umwe, kuko ari bwo abanyarwanda babasha kugera ku rwego u Rwanda rwifuza kugeraho.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


