Umuntu wagaragaye agurisha isenene mu ndege ya Uganda Airlines yateje urunturuntu

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubwikorezi wa Uganda, Gen. Katumba Wamala, yasabye ubuyobozi bwa Uganda Airlines gufatira ibyemezo abakozi b’iyi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’igihugu bemeye ko umuntu acururiza isenene mu ndege.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo arimo gucuruza isenene mu ndege ya Uganda Airlines yari igiye I Dubai, bituma abantu bibaza ibintu bitandukanye.

Ubwo Minisitiri w’ubwikorezi wa Uganda yabazwaga ku makuru yakurikiye avuga ko yaba yahagaritse abayobozi ba Uganda Airlines kubera iki kintu cyagaragaye, yahakanye ayo makuru.

Ati “Ntawo mpagarika abantu mbinyujije mu itangazamakuru. Ndabandikira. Kubw’ibyo ntabwo ari ukuri.”

Nyuma ariko abinyujije kuri twitter, Minisitiri Katumba yagize ati “Ku kijyanye na video iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga y’umuntu agurisha isenene mu ndege, nasabye ubuyobozi bwa Airlines gufatira ibyemezo abakozi bari bafite inshingano ubwo ibyo byabaga,”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo mu mujyi wa Kampala (KACITA), Thaddeus Musoke yatangaje ko uyu mugabo wafashwe amashusho agurisha isenene mu ndege ya Uganda Airlines yerekezaga i Dubai yitwa Paul Mubiru nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Yavuze ko bababajwe n’iki gikorwa kitari icya kinyamwuga cyakozwe nka Mubiru bafashe nk’ikigamije gukoza isoni sosiyete ya Uganda Airlines.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *