Umunya Haiti washakishwaga akurikiranweho uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moise yafatiwe muri Miami muri Leta ya Florida, mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu nk’uko byemejwe n’ubutabera bwa Amerika.
Rodolphe Jaar abaye uwa kabiri ugiye gukurikiranwa n’ubutabera bwa Amerika ku rupfu rwa Perezida Jovenel Moise wishwe mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize nk’uko tubikesha VOA.
Afashwe nyuma y’umusirikare wa Colombia nawe ukurikiranweho kugira uruhare mu gitero cyahitanye Perezida Moise wafashwe ku itariki ya 4 Mutarama.
Uyu Jaar yari yahunze Haiti nyuma y’igitero cyahitanye Jovenel Moise afatirwa muri Repubulik ya Dominikani ku itriki 7 Mutarama nyuma y’amezi atandatu Moise yishwe.


