img-20201124-wa0010.jpg

Umunya-Nigeria waherukaga gusinyira Etincelles ikamwirukana, ari mu marira

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Etincelles FC yamaze kwirukana Umunya-Nigeria Owoeri Julius Tarigbolo waherukaga kuyisinyira amasezerano yo kuyikinira, biteza ubwumvikane buke hagati y’iriya kipe na Gakumba Patrick ‘Super Manager’ wari wamuzanye.

Tarigbolo yaherukaga gusinyira Etincelles amasezerano y’imyaka ibiri.

Etincelles ivuga ko Gakumba yababeshye akabaha umukinnyi udashoboye kandi hakoreshejwe uburiganya bw’inyandiko mpimbano, we akavuga ko bamusinyishije baramukoresheje igerageza.

Ndagijimana Enock ushinzwe ubukungu, avuga ko Gakumba yababeshye akabazanira umukinnyi yitwaje ibyangombwa mpimbano bigatuma batanga amafaranga.

Yabwiye IGIHE Ati: “Gakumba afata abakinnyi akabazana muri Etincelles atubeshya ko bazi gukina. Nk’uriya yaramuzanye avuga ko avuye muri Uruguay, abivuga ku maradiyo yose kandi uriya mukinnyi nta hantu yigeze akina yazanye impapuro nk’umuntu twizeye tubonye imyirondoro y’umukinnyi dutanga amafaranga ntacyo twitayeho.”

“Ntabwo umuntu yava mu ikipe ikomeye aje mu yo hasi ngo umugerageze, bakoze inyandiko mpimbano dushatse twanamufungisha ubu turi kuganira n’abanyamategeko ngo baturebere icyo twakora.”

Yunzemo ati: “N’uriya mukinnyi twamubajije atubwira ko Gakumba yamuhaye ibihumbi 100 Frw, andi yose arayitwarira ni amayeri agenda akoresha yo kwiba abantu kandi ntabwo yakwiba umuntu inshuro eshatu.”

Gakumba Patrick yavuze ko kuba umukinnyi baramusinyishije bitamureba kuko yabahuje bakamukoresha igeragezwa, ibindi ntacyo bamubaza.

img-20201124-wa0010.jpg

Ati “Njyewe ndi umuntu ushakira abakinnyi amakipe. Umukinnyi ansaba ikipe, n’ikipe ikansaba umukinnyi nkabahuza nzanye umukinnyi. Ntabwo njyewe ubwanjye nigeze nemeza uwo mukinnyi, yemejwe n’ubuyobozi n’abatoza bamugerageje iminsi itatu bemeza ko ari umukinnyi mwiza.”

“Njyewe ndamusaba kubarega kuko kumwirukana nta burenganzira babifitiye.”

Mu kiganiro kihariye BWIZA yagiranye na Tarigbolo, yavuze ko ibya ngombwa yagaragarije Etincelles ari bye, gusa ikibazo kikaba cyarabaye Ikipe ya Atletico Penãrol yo muri Uruguay yakiniraga yamwimye ibya ngombwa.

Ashyira mu majwi uwitwa Rafael Valdez wahagarariye iriya kipe mu biro bya Uruguay bishinzwe abinjira n’abasohoka ubwo ibya ngombwa bye byasinywaga, amushinja gutuma Atletico Penãrol itamuha ibya ngombwa.

Magingo aya uriya munya-Nigeria yabuze itike imusubiza iwabo, gusa ntahuza na Super Manager ku byo kuba yajyana Etincelles mu nkiko.

N’agahinda kenshi yagize ati: “Yarabimbwiye [Super Manager], ariko ndi hano njyenyine, nta muryango mpafite. Ndacyari muto ku myaka 25, waje hano gushaka ubuzima. Magingo aya nta wundi wo kundengera uretse Imana yonyine.”

Julius Tarigbolo avuga ko kuba ikipe yakiniraga yaramwimye ibya ngombwa amakosa ari aye, ngo kuko iyo aza kumenya ko iri bumuhemukire atari buyishyire mu makipe yakiniye.

img-20201124-wa0018.jpg

Magingo aya uriya musore ari mu biganiro n’Ikipe ya Gorilla FC iheruka kuzamuka mu kiciro cya mbere, ku buryo bikunze ari yo yakwerekezamo.

Avuga ko abifashijwemo na Super Manager amaze aganira n’umucuruzi Hadji Mudaheranwa uyobora Gorilla ndetse n’umuhungu we, akaba ari gusenga ngo azumvikane n’iriya kipe ngo kuko biramutse byanze ibye byaba birangiye.

img-20201124-wa0019.jpg

Mu myaka ibiri Julius Tarigboro yari yarasinyanye na Etincelles, bari baramuhaye miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, atwaraho 500,000Frw andi atwarwa na Super Manager.

Etincelles yari yaramwemereye umushahara w’amadorali 300 ku kwezi, ndetse mu masezerano ye hakaba harimo ingingo ivuga ko aramutse agize indi kipe yo hanze abona yayerekezamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *