Umunyabigwi mu muziki wa RDC, Simaro Lutumba yatabarutse

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe i Paris mu Bufaransa, Simaro Lutumba wavuze ko ari mwarimu w’abahanzi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatabarutse ku myaka 81 y’amavuko.

Uyu musaza wamaze imyaka 60 mu muziki yabwiye Radio Okapi ubwo yahagarikaga ibikorwa bijyanye na wo ko ubutumwa bwe abusoje, yemeza ko ibisigaye abihariye abakiri bato kuko ngo “na bo bakora neza kumurusha.”

Ubutumwa bwange ndabusoje. Ndashaka ko abandi bagera ikirenge mu cyange ariko mu buryo bwiza. Nge nibona nk’umwarimu w’umuziki.”

Uyu musaza yasabye abahanzi bakiri bato ko bavana ubujiji mu muziki, ntibanigane imico y’abandi buhumyi.

Yasoje agira ati “Twashobora kwigisha binyuze mu muziki.”

Simaro wavutse mu 1938, yamenyekanye cyane mu muziki mu myaka y’1960 kugeza mu y’1980. Yakoze indirimbo zirimo Tshiala, Verre Cassé na Maya.

Tatiki ya 19 Werurwe 2018, ku munsi we w’amavuko yujuje imyaka 80, ni bwo yatangaje ko ibikorwa by’umuziki abihagaritse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *