Nyuma y’iminsi micye mu Rwanda hashojwe irushanwa mu isiganwa ry’amagare rizwi nka “Tour du Rwanda”, umwe mu bari bitabiriye iri rushanwa witwa Samuel Mwangi ukomoka mu gihugu cya Kenya yaciwe akaguru nyuma y’impanuka yakoze mu gice cyasozaga irushanwa.
[ad id=”44145″]
Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2016, nibwo hakinwe etape ya nyuma isoza irushanwa rya Tour du Rwanda, yakinwe bazenguruka tumwe mu duce tugize umujyi wa Kigali.
Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, yaje gukorera impanuka muri iyi etape ubwo bari bageze i Kibagabaga, icyo gihe avunika igufa ry’akaguru. Nyuma yaje kujyanwa iwabo muri Kenya kuvurizwayo, ariko biba iby’ubusa birangira bafashe umwanzuro wo kugaca, ibi bikaba bitangazwa na zimwe mu mbuga za internet zo muri kiriya gihugu.
Samuel Mwangi wakiniraga ikipe yo muri Kenya ya “Kenyan Riders Downunder” yagaragaje ubwitange mu irushanwa ry’uyu mwaka wa 2016, dore ko hari n’andi marushanwa mpuzamahanga menshi yari yaritabiriye nubwo atabashije gusoza iryo mu Rwanda uko byari biteganyijwe.
[ad id=”44145″]
Ubuyobozi bw’ikipe ye bwatangaje ko kugeza ubu yamaze kubagwa ndetse akaba yamaze gutakaza rumwe mu ngingo ze bashaka gusobanura akaguru. Ibi bikaba ari na bimwe mu bituma atazongera kwitabira irushanwa ry’amagare ukundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


