Umunyakenyakazi Huddah Monroe yongeye kwigamba ko akijijwe n’igitsina cye

Sangiza iyi nkuru

Huddah Monroe, ni umunyamideli umaze kumenyekana mu gihugu cya Kenya mu mwuga wo kumurika imideli, uyu mukobwa akaba azwiho gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga bamwe basesenguramo gukangurira bagenzi be kwishora mu buraya.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook “Kenyan Born Huddah Monroe”, uyu mukobwa yagize ati: “Nazanzamuwe n’igitsina cyanjye, ubu ndatwara imodoka ihenze ( ROLLS ROYCE ), mukomeza gukora akazi k’ububoyi” aya magambo yayashyiranyeho n’ifoto ye ari imbere y’iyo modoka ye ihenze.
hh
Aya magambo uyu mukobwa yongeye kuvuga ntabwo yanejeje abasanzwe bamukurikira kuri urwo rukuta dore ko bamufata nk’ushora bagenzi be mu buraya.
Uyu mukobwa yatangaje ibi nyuma y’amagambo yari amaze kwibagirana mu mitwe y’abafana be aho yateruye akavuga ko nta mukobwa ukwiriye gukena afite igitsina, yifuza ibyiza bihenze kandi afite icyo abagabo bamukeneraho nabo bakamuha amafaranga.
h1
Huddah Monroe, yahagarariye igihugu cya Kenya muri Big Brother Africa mu mwaka wa 2014 (BBA), azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ashyiraho amafoto ye yamamaza mu gihe hari n’abayafata nk’ashotora abagabo cyangwa se kwiyandarika.
l
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *