Umunyamabanga Mukuru wa Loni aratangira urugendo rw’iminsi 3 mu Burusiya na Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, aratangira urugendo rw’iminsi itatu mu Burusiya na Ukraine mu gihe anengwa uruhare ruto rw’Umuryango w’Abibumbye mu gukemura ibibazo.

Nyuma y’amezi atatu u Burusiya buteye Ukraine, inzego z’Umuryango w’Abibumbye zigorwa no kugera ku baturage bagoswe mu burasirazuba bw’igihugu, aho usanga ibikorwa by’ubutabazi ari ikibazo gikomeye.

Hagati aho, Akanama k’Umutekano ka Loni, aho u Burusiya ari bumwe mu bihugu bitanu by’ibinyamuryango bihoraho n’ububasha bwa Veto, kananiwe gufata icyemezo icyo ari cyo cyose cyamagana intambara.

Impuguke zavuze ko Guterres yifuza gukoresha uru rugendo kugira ngo yongere imbaraga mu bikorwa bya Loni mu rwego rw’ubutabazi, mu gihe yirinze ibibazo byinshi bya politiki bitavugwaho rumwe nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

“Guterres azagerageza guha imbaraga Umuryango w’Abibumbye zo kugira uruhare mu iyubahirizwa ry’ubutabazi mu kwimura abaturage, cyane cyane i Mariupol, no mu buryo bwagutse kugira ngo Loni n’izindi nzego zita ku bantu zoroherezwe mu turere tw’amakimbirane,” ibi byatangajwe na Jean-Marc Rickli, ukuriye Global and Emerging Risks mu kigo cya Geneve gishinzwe politiki y’umutekano.

Biteganijwe ko Guterres azahurira i Moscou na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergey Lavrov na Perezida Vladimir Putin. Ariko icyemezo cy’Umunyamabanga Mukuru cyo gutangirira igice cya mbere cy’urugendo rwe i Kremlin cyateje umujinya muri Ukraine.

Rickli yagize ati: “Kuva mu ntangiriro uru rugendo rwatangiriye ku maguru atari yo.” Ati: “Mu bihe nk’ibi aho usanga amakuru atari akwirakwizwa n’imbuga nkoranyambaga, ikintu cyose Guterres azakora cyangwa avuga gishobora kuba intwaro ku ruhande rumwe cyangwa urundi.”

Mu kwezi gushize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryamaganwe n’abayobozi ba Ukraine barishinja ko rititeguye gukemura ikibazo cy’ubutabazi. Muri ubwo buryo, Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) yanenzwe kuba idakora ndetse no gusura u Burusiya. Perezida wa CICR, Peter Maurer yari i Moscou mu rwego rwo kuganira ku kugera mu turere tw’imirwano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *