Bimaze kwemezwa ko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni azitabira ubutumire bw’ umunyamakuru Andrew Mwenda mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 83 y’ amavuko ya nyina umubyara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantantare 2018.
Perezida Museveni azitabira uyu muhango uzabera mu Karere ka Fort Portal mu Burengerazuba bwa Uganda ku mupaka wa Congo-Kinshasa.
Amakuru atugeraho yemeza ko iyi sabukuru izarangwa ahanini no gushimira Imana ku buryo yarinze umukecuru Muhanga, nk’ uko byemezwa n’ umuvugizi w’ ibiro bya perezida wa Repubulika ya Uganda Lindah Nabusayi.
Kugeza magingo aya, Andrew Mwenda yanatumiye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ariko ntibiramenyekana neza ko azahagera , nk’ uko bitangazwa na Chimpreports.
Umunyamakuru w’ umusesenguzi mu bya politiki Andrew Mwenda ukorera i Kampala muri iyi minsi ni murumuna wa Brig.Gen Kayanja Muhanga uyoboye ingabo zigize division ya 2 muri UPDF.
Abakurikiranira hafi politiki y’ ibihugu bya Uganda n’ u Rwanda bemeza ko uyu munyamakuru ashobora gukoresha ubushobozi n’ amahirwe afite mu gusaba abaperezida Paul Kagame na Museveni gukemura ibibazo bimaze iminsi bivugwa.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


