Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Angeli Mutabaruka, yongeye kugaruka mu kazi nyuma y’igihe yari amaze atumvikana kuri radiyo bitewe n’indwara y’amaso yamuzahaje yaje kumenyekana ko ari Cataracte.
Mu kiganiro cye cya mbere atanze nyuma yo kuva mu rugendo rukomeye rwo kuvurwa, Mutabaruka yasangije abamukurikira inkuru itoroshye y’uko indwara yatangiye gahoro gahoro, ariko agashidikanya ku buremere bwayo kugeza ubwo atari agishoboye gukora neza akazi ke ka buri munsi.
Mu buryo butunguranye, Mutabaruka yavuze ko ibimenyetso byatangiye ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yaganaga ku musozo.
Avuga ko imikino itanu ya nyuma atayirebye kuko hari igihe yajyaga ku kibuga, ikipe igatsinda igitego ariko we ntamenye utsinze. Ibyo byatumye afata icyemezo cyo kujya yumva imikino kuri radio.
Si ibyo gusa, avuga ko hari n’ubwo yatwaraga imodoka, ariko akabura ubushobozi bwo kubona pulake z’imodoka zimuri imbere. Igitangaje ku mwanywa ntiyabonaga neze gusa nijoro akabona.
Abonye bikomeje kumurembye, yaje gufata icyemezo cyo kujya kwivuza aho yagiye mu mujyi baramusuzuma maze bamubwira ko arwaye indwara y’amaso yitwa Cataracte, itavurwa no kwambara indererwamo z’amaso n’indi miti yose ko ahubwo ivurwa no kuyibaga.
Cataracte ni indwara y’amaso iterwa no kwangirika kw’igitambaro cy’ijisho, bigatuma umuntu abona ibintu nk’ibifite igihu, ntarebe neza haba hafi cyangwa kure. Iyi ndwara ishobora guterwa no gusaza, diyabete, gukomereka ijisho, gukoresha imiti ya cortisone igihe kirekire, cyangwa kuyivukana.
Angeli Mutabaruka avuga ko uwamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe ari KNC (Kakooza Nkuliza Charles), umuyobozi wa Radio&TV1 wavumbuye ko ari guhangana n’iyi ndwara kandi we yari yarabigize ibanga.
Ati: “Burya gukorana n’umuntu w’umugabo hari igihe bifasha, Turi ahangaha uba urambwiye uti ‘Mutabaruka ntabwo ureba’ nkaba nziko ari ibanga ryanjye naryumyeho, nkaceceka tukikorera. Imodoka mba ndayiretse.
Nyuma yuko KNC avumbuye ko Mutabaruka yarwaye amaso, yaje kumurangira umuganga, ubwo yageraga kuri uwo muganga, bamupimye amaso maze bamumenyesha ko arwaye Cataracte.
Mutabaruka yavuze ko yari afite ubwoba bukomeye bwo kujya kwibagisha, akomeza kwimura iminsi ku nshuro nyinshi. Gusa umuyobozi we KNC yaramuhatirije kugeza igihe yafashe icyemezo cyo kujya kwibagisha. Ibikorwa byagenze neza, ubu akaba areba neza.
Mutabaruka na KNC bashishikarije abantu bafite Diyabete, kimwe n’abageze mu zabukuru, kujya basuzumisha amaso kenshi kuko Cataracte ishobora kubageraho bucece kandi ikabaviramo guhuma burundu.
Bombi bagaragaje ko kuvurwa hakiri kare bitanga amahirwe menshi yo gukira neza.


