Umunyamakuru Daniel Michombero yongeye kuvugwaho cyane nyuma yo gutangaza amakuru atari yo, aho yise umuhanzi Uworizagwira Florien (Yampano) umuyobozi ukomeye mu mutwe wa AFC/M23.
Uyu munyamakuru ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu mujyi wa Goma, amaze iminsi ashinja bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 ibikorwa by’urukozasoni, avuga ko yababonye mu mashusho y’imyitwarire idakwiye. Icyakora, byinshi mu byo yatangaje byaje kugaragara ko nta shingiro bifite.
Ku wa 10 Mata 2026, Michombero yavuze ko yabonye amashusho agaragaza Jean-Luc Mashagiro, ushinzwe gukusanya imisoro mu birombe bya Rubaya muri Masisi, ari mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina. Ariko ifoto yakoresheje ayitirira uwo muyobozi, si iye ahubwo ni iy’umuhanzi Yampano ari kumwe n’umugore we.
Iyo foto yari yarakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za 2025, ndetse bamwe mu bayisakaje baje no gukurikiranwa n’amategeko barahanwa. Muri Gashyantare 2026, abantu bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nesta) na Kalisa John (K John), bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera kuyisangiza abandi.
Nyuma y’ibi, abantu benshi bakurikirana iby’iyi dosiye batangiye kunenga Michombero ku mbuga nkoranyambaga, bamushinja kubura ubunyamwuga no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma agamije inyungu za politiki. Si ubwa mbere avuzweho gutangaza amakuru atari yo, kandi akenshi iyo akosowe ntabyitaho.


