Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, mu gitondo cy’uyu wa 21 Ugushyingo 2021 yatangaje ko umunyamakuru wayo Stanislas Ndayishimiye ukomoka mu Burundi yapfuye.
Nta byinshi iyi radiyo yatangaje ku rupfu rwe; cyaba igihe yapfiriye, icyamwishe ndetse n’aho yapfiriye.
Uyu munyamakuru yavukiye mu Burundi mu 1962, ajya kwiga itangazamakuru i Paris mu Bufaransa mu 1993, ubwo yateganyaga gusubira mu gihugu akomokamo haduka isubiranamo rishingiye ku moko, ryabayemo ubwicanyi bukomeye. RFI iti: “Ubwo yafashe icyemezo cyo kuguma i Paris, asaba ubuhungiro, arabuhabwa.”
Iyi radiyo ivuga ko Ndayishimiye yayihagarariye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, aho kuva mu 2011 kugeza mu 2014 yari Abidjan muri Ivory Coast, mu gihe Laurent Gbagbo yavaga ku butegetsi.
Ngo yamaze igihe kirekire avuga ko adashaka gusubira mu Burundi bitewe n’ibibazo byaranze igihugu, ariko nyuma aza kwisubiraho. Apfuye yari afite gahunda yo kuzasubiraho, akereka abana be babiri igihugu bakomokamo.
Muri RFI, Ndayishimiye na Esdras Ndikumana ni bo banyamakuru bakomoka mu Burundi bahakoraga.


