Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, Nkusi Uwimana Agnes avuga ko agiye kwitabaza inkiko, akarega umucamanza mu rubanza rwa Idamange, kubera ibyakorewe telefone ye. Uyu yari aherutse gufungwa ku bwo gufata amajwi mu isoma ry’urubanza rwa Idamange ku bwo gufata amajwi kandi byabujijwe. Icyo gihe, umucamanaza muri uru rubanza yategetse ko umunyamakuru Nkusi atabwa muri yombi. Ibyo kuba gufata amajwi bitari byemewe, Nkusi we yavuze ko atari yabimenye. Nkusi yaje kurekurwa nyuma asubizwa telefone ye ariko ngo yasanze ibintu byose byasibwe (formatted). Mu byasibwe harimo amajwi yari yasibwe gusa ngo n’ibindi byose nk’abantu bari kuri Simcard ye bose nta n’umwe. Uretse ibyo, ngo telefone irera de. Ibi ngo bigiye gutuma yitabaza inkiko nk’uko The Chronicles ibitangaza. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


