Umunyamakuru Sam Karenzi yafunguye Radiyo ye nshya SK FM ku mugaragaro kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyamakuru, n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu ijambo rye, Sam Karenzi washinze SK FM yashimiye Leta y’u Rwanda ku bufasha itanga mu iterambere ry’itangazamakuru.
Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abo bafatanyije kuyobora. Izi ni inzozi zibaye impamo kuri njye n’abandi twafatanyije iki gikorwa. Ndakangurira Abanyarwanda kuzadushyigikira kuko SK FM izabafasha gusakaza ibikorwa byanyu.”
Peacemaker Mbungiramihigo, wari uhagarariye RGB yagaragaje ko iyi radiyo ari igihamya cy’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu guteza imbere itangazamakuru.
Yagize ati: “Ni urugendo rukomeye mutangiye, aho muzafatanya n’abandi banyamakuru mu Rwanda. SK FM izabe urubuga rw’abaturage rutanga ubuvugizi n’ibitekerezo byubaka.”
Mutesi Scovia, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) na we yashimiye SK FM ku cyemezo yafashe cyo gushora imari mu itangazamakuru.
Yagaragaje ko ari ingirakamaro kunoza umwuga, asaba ko ibiganiro cyane cyane ibya siporo bikorwa mu buryo butabangamira abakinnyi cyangwa abayobozi ba siporo.
SK FM izajya itambutsa ibiganiro bitandukanye birimo imyidagaduro, siporo, politiki, n’ishoramari, aribyo: The Front Line: Ikiganiro cyo mu gitondo kizajya gitambuka kuva saa 7:00-10:00, gikorwe na Hakuzwumuremyi Joseph, Uwera Jean Maurice, na Eddy Sabiti.
Urukiko rw’Ikirenga: Ikiganiro cy’imikino kizajya gitambuka saa 10:00-13:00, kigaruka ku makuru arambuye ya siporo. Kizayoborwa na Sam Karenzi, Kazungu Claver, Aime Niyibizi, na Ishimwe Ricard.
Vibe Nation: Ikiganiro cy’imyidagaduro kizajya gitambuka kuva saa 14:00-17:00, kikayoborwa na MC Nario na Bianca.
Extra Time: Ikiganiro cy’imikino yo ku mugabane w’u Burayi, kizakorwa na Nepo Dushime, Keza Cedric, Alain Ruberwa, na Aime Niyibizi.
AMAFOTO








