Umunyamakuru Steve Wembi yatawe muri yombi, yaba aryozwa u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Steve Wembi uri mu bakomeye bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye atawe muri yombi n’inzego z’iperereza z’iki gihugu.

Steve Wembi ni umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye ndetse n’izerekeye ibyaha; akaba asanzwe akorera ikinyamakuru The New Times i Kinshasa.

Uyu munyamakuru yaraye atawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza muri Congo Kinshasa (ANR), nyuma yo kumufatira muri Hotel LĂ©on iherereye muri Komine Gombe i Kinshasa.

Atabwa muri yombi yari kumwe na nyina umubyara, umugore we ndetse n’umunyamakuru mugenzi we Pascal Mulegwa ukorera Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI); gusa aba uko ari batatu amakuru avuga ko barekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Wembi yatawe muri yombi mu gihe yari amaze igihe yikomwa na benshi mu banye-Congo ku mbuga nkoranyambaga, bamushinja gutangaza amakuru abogamiye ku nyeshyamba za M23 ndetse no ku Rwanda bashinja gufasha uriya mutwe.

Abenshi bamushinjaga kutabogamira ku gisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) ngo atangaze ko kiri gukubita inshuro M23 bamaze igihe bahanganye mu mirwano; ibyo baheraho bamwita umugambanyi.

Steve Wembi yatawe muri yombi nyuma y’iminota mike Minisitiri w’itumanaho muri RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya amwikomye; n’ubwo atigeze atangaza amazina ye.

Muyaya yavuze ko hari yababajwe cyane no “kubona amajwi y’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba asakara ku mbuga nkoranyambaga”, atunga urutoki umwe mu banyamakuru b’igitangazamakuru mpuzamahanga nka nyirabayazana wo kugira ngo asakazwe.

Kugeza ubu nta wuzi aho Wembi afungiye.

Itabwa muri yombi rye cyakora cyo ryamaganwe na bamwe mu banye-Congo bavuga ko kuba yuzuza inshingano ze nk’umunyamakuru w’umwuga bitagakwiye guhinduka icyaha.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umunyamakuru Steve Wembi yatawe muri yombi, yaba aryozwa u Rwanda
    Mu mwuga wacu w’abanyamakuru, gushimagiza umurwanyi ukora ibibi ni icyaha. Ikindi nuko umwenegihugu atagombye guca intege abarwanira igihugu cye, iyo kiri mu ntambara. Ibyo biri muri “deontology”/imyifatire y’umunyamakuru.

    1. Umunyamakuru Steve Wembi yatawe muri yombi, yaba aryozwa u Rwanda
      None se niba gushimagiza M23 ari icyaha, noneho ashimagize FARDC kubyo itashoboye gukora itigeze inakora. Ibyo nabyo byaba icyaha cyo gutangaza ibihuha.

    2. Umunyamakuru Steve Wembi yatawe muri yombi, yaba aryozwa u Rwanda
      None se niba gushimagiza M23 ari icyaha, noneho ashimagize FARDC kubyo itashoboye gukora itigeze inakora. Ibyo nabyo byaba icyaha cyo gutangaza ibihuha.

  2. Umunyamakuru Steve Wembi yatawe muri yombi, yaba aryozwa u Rwanda
    Mu mwuga wacu w’abanyamakuru, gushimagiza umurwanyi ukora ibibi ni icyaha. Ikindi nuko umwenegihugu atagombye guca intege abarwanira igihugu cye, iyo kiri mu ntambara. Ibyo biri muri “deontology”/imyifatire y’umunyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *