Sheilah Gashumba umunyamakuru kuri Televiziyo imwe yo muri Uganda yabaye nk’ukoze mu nkovu Eddy Kenzo aho yatangaje ko ari we wigishije icyongereza uyu musore ubwo yari yinjiye mu ruhando rwa muzika.

Uyu munyamakurukazi yavuze ko Kenzo yagiye amuhamagara kenshi kuri Telefoni ngo amubabarire amwigishe icyongereza azajya akoresha avugana n’abantu no kubona amagambo azajya akoresha mu ndirimbo.
Gashumba yavuze ko bwa mbere ahura n’uyu muhanzi , yari yaje mu isabukuru ye baba inshuti noneho nyuma amusaba ko bajya baganira mu cyongereza kugirango yunguke amagambo mashya azajya yifashisha .
Yagize ati”ubu hashize imyaka ine mwigisha icyongereza arakivuga neza none yabaye icyamamare ! “
Uyu musore wegukanye igihembo cya BET Award avuzweho ibi nyuma yo kwitangariza ubwe ko atabonye amahirwe yo kwiga nk’abandi bituma adindira, gusa uyu munyamakuru ashimangira ko nyuma yo kumwigisha icyongereza ubu akivuga neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


