Umunyamakuru yateragiranwe abaza ku bivugwa ko u Rwanda, Burundi na Uganda bigiye kurwana muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi bivugwa ko ingabo z’ u Rwanda, Uganda, n’u Burundi zigiye guhuriraho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,aho zizaba zigiye gufasha iz’iki gihugu mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba.

Ni urugamba kandi bivugwa ko izi ngabo zo mu bihugu bine zizahuriramo n’iza Monusco ndetse n’iza Tanzania. Igitangazamakuru cya Radio RPA kigatangaza ko abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bahangayikishijwe n’uyu mushinga, ko uramutse ushyizwe mu bikorwa yaba ari intambara itoroshye mu gihugu cyabo yo guhashya inyeshyamba.

Umunyamakuru ubwo yifuzaga kumenya icyo buri ruhande ruvuga kuri aya makuru arebana n’ububanyi n’amahanga, yahereye ku muvugizi w’igisirikare cya Congo (FARDC), Général Léon-Richard Kasonga amwohereza kubaza uw’u Burundi.

Yamusubije ati “Sinzi impamvu arinjye mubajije.Ibyo bibaze ingabo z’igihugu cyanyu”.

Umunyamakuru  yagerageje kubaza amakuru mu gisirikare cy’u Burundi ariko ntibyashoboka. Kubera ko na Monusco ivugwa muri uwo mushinga, nayo yayigezeho abaza iby’aya makuru.

Umuvugizi wa Monusco, Florence Marchal yamusubije amubwira ko ntacyo yavuga kuri uwo mushinga mu gihe ingabo za Congo ntacyo ziwuvugaho kandi arizo zakabaye ziwusobanuraho ubaye uriho, gusa ngo na we yabisomye mu binyamakuru.

Yagize ati “Nabonye bikwirwakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, gusa ni ubushake bwa RDC. Ntabwo ari njyewe ufite mu nshingano kwemeza cyangwa guhakana ayo makuru”.

Yakomeje asaba umunyamakuru kwegera igisirikare cya Congo kikaba aricyo kigira icyo kimubwira. Ati “ Monusco mu gihugu ifite inshingano zo kurinda abaturage ba Congo”.

N’ubwo iki kinyamakuru gitangaza ko gifite amakuru yizewe yemeza ko uyu mushinga uriho, Bwiza.com ubwo yabazaga umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col. Innocent Munyengango iby’aya makuru yagize ati “Ntabwo nyazi”.

Bitangazwa ko izi ngabo zazaba zihuriye mu bikorwa bya gisirikare hagamijwe guhashya imitwe y’inyeshyamba zikomoka muri Congo ndetse no mu baturanyi b’ikigihugu . hari amakuru akomeje gucicikana agaragaza impapuro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zivugwa ko ari amwe mu masezerano yabaye hagati y’ibi bihugu byombi.

Inkuru bifitanye isano: Icyo abayobozi bavuga ku nkuru y’uko ingabo z’u Rwanda, u Burundi na Uganda zigiye kurwana muri Congo

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *