Umunyamategeko w’Umubiligi wirukanwe mu Rwanda arateganya kuhagaruka

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko w’Umubiligi Vincent Lurquin uherutse kwirukanwa mu Rwanda nyuma yo gushaka kuburanira Paul Rusesabagina atabiherewe uburenganzira, aravuga ko yiteguye kugaruka ubwo urubanza ruzaba rusubukurwa mu kwezi kwa cyenda.

Ibi uyu munyamategeko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva mu Rwanda nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama, yirukanye ku butaka bwayo Umubiligi Vincent Lurquin usanzwe ari umunyamategeko wa Paul Rusesabagina mu Bubiligi.

Me Lurquin yashinjwe kwiha uburenganzira bwo gukora umurimo w’ubwunganizi mu mategeko nyamara nta burenganzira abifitiye, yaraje mu Rwanda kuri viza y’ubukerarugendo, nyuma y’uko ku wa Gatanu yagaragaye mu rukiko ari mu baburanira Paul Rusesabagina.

Mu gihe urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruburanisha Rusesabagina na bagenzi be bo mu mutwe wa FLN rwafashe icyemezo cyo kuzasoma imyanzuro mu kwezi gutaha kwa Nzeri. Me Lurquin avuga ko yiteguye kugaruka mu Rwanda.

Ati “ Nibyo niteguye kuhasubira, uko byagenda kose ngomba gusubirayo..ariko ngomba kumva icyo ubuyobozi bw’u Bubiligi bubitekerezaho, niba ntashobora gusubirayo icyo navuga nuko dosiye y’u Bubiligi yahagarara kandi u Rwanda ruvuga ko rufite imigenderanire myiza n’ibindi bihugu kandi uko mubizi Rusesabagina nawe yari ahari mu gihe cyo kuburana..ubwo rero murumva ntashoboye (gusubirayo) byatera ikibazo gikomeye kandi ni ibisanzwe ko umunyametegeko ajya kureba umukiriya we muri gereza…”

Uyu munyamategeko avuga ko ubwo yafatwaga yamaze amasaha abazwa ibibazo we avuga ko bidakwiriye, ndetse yasabye ko yavuganana na Rusesabagina nk’amasaha atatu ariko akabwirwa ko yavuze ko nta munyamategeko ashaka.

Soma inkuru bisa hano hasi

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *