Me Bayisabe Irené uri mu banyamategeko batatu bunganira Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati, yatangaje ko uyu mugabo yamubwiye ko arwaye.
Me Bayisabe yabitangaje kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rumaze gusoma umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’uriya mugabo usanzwe ari umunyarwenya.
Urukiko rwategetse ko Ndimbati afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge y’i Mageragere, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure no kumusambanya.
Me Bayisabe w’unganira Ndimbati mu mategeko yabwiye itangazamakuru ko umukiruya we yamumenyesheje ko arwaye.
Ati: “Ejo ku Cyumweru nagiye kumureba ambwira ko arwaye, ashobora kuba arwayemo gakeya, uyu munsi sindamureba ndajya kumureba ngiye no kumubwira icyemezo cy’urukiko.”
Ndimbati n’abamwunganira bahawe iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.
Me Bayisabe yavuze ko batasobanukiwe ibyagendeweho huzuzwa ifishi igaragaza ko umukobwa Ndimbati ashinjwa gusambanya yari afite imyaka 17, hisunzwe urupapuro rwariho amakuru.
Yavuze ko uburyo urukiko rwasobanuye amakuru ari kuri urwo rupapuro ni buba butandukanye n’uko bo babyumva biri mu byo bazagenderaho bajurira.
Me Bayisabe kandi yavuze ko we n’umukiriya we badashobora kwitesha amahirwe y’ibyo amategeko ateganya, dore ko ateganya ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburana adafunze haba hari ibimenyetso bimushinja cyangwa nta bihari.


