Debby Sempaka umunya Uganda ufite inkomoko muri Afurika Y’epfo aravugwaho guhabwa inzu ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amashiringi. Iyo nzu akaba yarayihawe nk’igihembo nyuma yo kwiyambika ubusa uwayimuhaye akabishima.
Nyuma y’aho iyo nzu igiriye ahabona ahabona, Debby avuga ko yatwaye ako kayabo ariko kandi akabishimira imana.
Uyu munyamideli ukunda kwigaragaza yashyize ubwambure bwe ku Karubanda binyuze mu gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko iyo yambaye umwenda wo kogana (Bikini) ngo ashobora gusiga imifuka y’abagabo irangaye bitewe no kumwifuza.

Mu byumweru 2 bishize nibwo yagaragaje inzu ifite ibyumba 5 abwira itangaza makuru ko inzozi ze arushaho kugenda azigeraho dore ko yamaze igihe kinini agambiriye kubona inzu ye bwite.
Debby winjiye mu ruhando kwinjira rw’abafite umutungo w’ubutaka n’inzu’ aravugwaho kuba ari mu rukundo n’uwahoze ari umukunzi w’umuhanzikazi Cindy Kemn Muyiisa wo muri uganda.
iyi nzu ikimara kuba iy’uyu munyamideli yasabagijwe n’ibyishimo aho byamuviriyemo kuyigereranya n’uruhinja.

yagize ati ” uru ni uruhinja rwanjye rwambere . mu kwezi kwa nyakanga2016 ruzaba rwujuje imyaka 4.ikindi kandi ubu uyu ni umwaka 4 mbaye nyiri inzu. icyubahiro n’ikuzo bibe iby’ushobora byose.”
Mu gihe Debby arimo kugenda yemeza ko inzozi ze arimo kugenda azikabya, abenshi bagenda bamunenga arinako bavuga byinshi bitandukanye ndetse ntibanatinya kwemeza ko iyi nzu yaba yarayikuye mu busambanyi ndetse no kwiyambika ubusa ku Karubanda
ubusanzwe Debby Sempaka w’imyaka29 y’amavuko akomoka muri Afurika Y’epfo akaba ari umunyamideli wabigize umwuga. Ubu abarizwa mu gihugu cya uganda, akaba akunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga ari naho akunze gukwirakwiza amafoto agaragaza ubwambure.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


