Umunyamideri Huddah Monroe yatunguwe no kuba Pearl of Africa Hotel imara iminsi 2 nta muriro ifite

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideri n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Alhuda Sonie Njoroge uzwi nka Huddah Monroe, yagaragaje ko yatengushywe na serivisi z’imwe muri mahoteli yo mu Mujyi wa Kampala y’inyenyeri eshanu ariko yamazemo minsi ibiri nta muriro ifite bigatuma zimwe muri gahunda zari zamujyanye muri iki gihugu zipfa.

Iyo hotel ni Pearl of Africa iherereye mu nkengero za Nakasero i Kampala, kandi ikaba ari imwe mu mahoteli akomeye muri iki gihugu y’inyenyeri eshanu.

Ariko, Huddah, kuri ubu uba i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yaje gutungurwa ubwo yajyaga gucumbika muri Pearl of Africa Hotel nyuma agasanga nta muriro ifite.

Uyu munyamideri wari ugiye gutangiza isoko ry’amavuta ye yo kwisiga (RICH BEAUTY) muri Uganda yagize ati “ Ni nziza cyane (hotel) inyuma ariko nta muriro mu minsi ibiri,”

Yakomeje agira ati “ umugore yarambwiraga ngo mfungure umuryngo umuriro nugenda. Sinashoboye kugaragara mu gikorwa cyanjye ejo kubera ko ntashoboraga kubona imizigo yanjye. Umuriro wavuyeho muri hotel amasaha arenga 12,”

Huddah yakomeje yitotomba ku mbuga nkoranyambaga akoresha agira ati “ Inyenyeri eshanu iki? Nasubiye gufata ibikapu bynjye, n’ubu nta muriro. Iminsi 2 na muriro, natunguwe…iyi ntabwo ari Uganda nari niteze.”

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko atari ubwa mbere abashyitsi basura Uganda bitotombera serivisi mbi bahabwa kuri Pearl of Africa Hotel.

Igihe kimwe, ngo umushyitsi yatunguwe no gusaba salad abona ubuyobozi bwa hotel butumye umumotari kujya ku Isoko rya Nakasero kugura imboga zo gukoramo salad umukiriya yari yasabye.

Huddah akaba yafashe amafoto ari mu kizima muri iyi hotel agira ati “ Ndumva meze nk’urimo gucukura amabuye y’agaciro. Sinzi zahabu ndi bubone.”

Yakomeje anenga ibyo yabonye agira ati “ Ibaze muriro kugenda amasaha asaga 12. Byabaye ngombwa ko dukoresha umuryango unyurwamo mu gihe habaye inkongi kugirango tugere kuri lobby…Nari mfite igikorwa. Ntitwashoboye kugera ku myambaro yacu ni yo mpamvu ntageze kuri La Terrazza kubera umuriro. Na n’ubu sindabyumva.”

Huddah yaboneyeho gusaba abayobozi bo mu bihugu bya Afurika kwikubita agashyi, yemeza ko ari yo mpamvu abantu bava muri Afurika bajya mu Burayi bemera bagapfira mu butayu kubera ko ngo ibihugu bimwe bikiri inyuma.

Huddah wakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, yamamaye cyane mu 2013 ubwo yahagarariraga Kenya mu irushanwa rya Big Brother Africa ryabereye muri Afurika y’Epfo. Kuri ubu ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane muri Afurika y’Iburairazuba, aho akurikirwa na miliyoni 2,3 kuri instagram ndetse akaba abarirwa umutungo ugera muri milioni 5 z’amadolari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *