Eman Ahmed Abd El Aty, umugore w’imyaka 37 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Misiri ubu akaba arimo kuvurirwa mu gihugu cy’Ubuhinde. Ubu amaze gutakaza ibiro 100 kuri 500 yari asanganwe.
Uyu mugore ufatwa nkaho ari we mugore ufite ibiro byinshi ku isi, abaganga bo mu Buhinde bamupimye uburwayi bw’Imidido (éléphantiasis), uburwayi bukunze kubyimbya amaguru n’ibindi bice by’umubiri.

Ku wa 7 Werurwe, nibwo yabazwe n’abaganga bo mu Buhinde (hôpital Saifee), akaba yari amaze iminsi afata n’amafunguro yagenwe na muganga. Ubuvuzi ahabwa bukaba butanga umusaruro ufatika kuko amaze gutakaza ibiro 100.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru 7sur7, gitangaza ko nu’bwo amaze gutakaza ibiro 100, n’ubundi aracyari uwa mbere ku isi, umukurikira ni umunyamerika Pauline Potter, ufite ibiro 293.
Kugeza magingo aya, ikibazo cy’umubyibuho ukabije gikomeje kwibasira abatuye isi. Igihugu cy’Ubuhinde ubu akaba aricyo kiza ku isonga gifite inzobere z’abaganga mu kubaga abafite ibi bibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


