Umunyarwanda, Areruya Joseph yegukanye irushanwa ‘‘La Tropicale Amissa Bongo2018’’

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017, akoze amateka nk’umukinnyi wa mbere ukinira ikipe yo muri Africa wegukanye irushanwa rikomeye kurusha andi yose akinirwa muri Afurika riri kuri 2.1 « La Tropicale Amissa Bongo 2018 »
Nyuma y’uko bagenzi be babiri Valens Ndayisenga na Bonavanture Uwizeyimana bakoze impanuka ku gake ka 5 bagakurwa mu irushanwa , Areruya Joseph ntiyacitse intege, kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018, ni bwo hakinwe agace ka nyuma ka La Tropicale Amissa Bongo ibirometero 140 kuva Bikele kugera Libreville muri Gabon, birangira ari uwa 24, ariko ntibyamubuza kwegukana irushanwa kuko umwenda w’umuhondo (yellow jersey) yari awumaranye iminsi ine.
Uyu musore wegukanye Tour du Rwanda 2017, iri ku kigero cya 2.2, umusore ukomoka i Burasirazuba bw’u Rwanda i Rwamagana, Areruya Joseph yerekanye ko ari intyoza mu kunyonga igare aho yandikishije amateka atarigera akorwa n’undi munyafurika atwara La Tropicale Amissa Bongo, amateka atarigeze akorwa n’undi mukinnyi uwo ariwe wese akinira ikipe yo muri Afurika, akarusho yakiniraga ikipe y’igihugu akomokamo cy’u Rwanda.
Iri niryo rushanwa rikomeye kuruta andi akinirwa muri Afurika, riri ku kigero cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI).
h2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *