Umunyarwandakazi PDG Brenda Thandi Mbatha yaherewe igihembo ku mugabane w’u Burayi nk’umugore wahize abandi bakomoka ku mugabane wa Afurika.
PDG Brenda Thandi ni umuherwe w’umushoramari, akaba yahawe igihembo cyiswe “
GIFA D’or 2018” cyatangiwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa ku wa 9 Kamena 2018.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com,
PDG Brenda Thandi yavuze ko yishimiye iki gihembo, agashishikariza abagore n’urubyiruko kurushaho gukora cyane baharanira kwiteza imbere.
Ati “ Ni igihembo nahawe
nk’umunyafurika kazi wahize abandi ku mugabane w’u Burayi, ni igihembo cy’icyubahiro nahawe kubera guteza imbere ibyo nkora,…”.
Uyu mugore ukorera ubucuruzi bwe ku mugabane w’u Burayi no muri Afurika, avuga ko mu byo akora byose, agerageza no gufasha n’abandi ngo babashe kuba bagera ku rwego rwisumbuye.
Ati “ Abagore n’urubyiruko nabashishikariza kwiteza imbere,
mu byo nkora byose mba nshaka guteza imbere abandi, nkabigisha uko umucuruzi ashora n’uko yunguka, nibyo bifasha umuntu kugera ku iterambere,…”.
Brenda Thandi ni umunyawanda umaze kubaka izina ku mugabane w’u Burayi, mu mwaka wa 2010, yagize yatumiwe mu nama y’abikorera yabereye mu ngoro ya perezida w’u Bufaransa “Champs Elysée” maze kuva ubwo ahita yimukira i Paris aho yahise afungura ikigo yise “Entreprise Brenda EURL” gikora ubucuruzi bw’ibiribwa.
Brenda Thandi Mbata ni umunyarwandakazi, afite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Congo Brazaville, akaba abarizwa ku mugabane w’u Burayi ariho anakorera ubucuruzi bwe.
PDG Brenda Thandi akuriye inganda eshatu zizwi muri Congo Brazaville, u Bubiligi n’u Bufaransa.
PDG Brenda Thandi Mbatha azwiho gutegura ihuriro
“Soire des femmes et les Patrons des entreprises” rihuriza hamwe abashoramari baturuka mu bihugu bya Afurika n’abafite ibigo bikomeye ku mugabane w’u Burayi.
Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya cyenda, Brenda yagihawe mu cyiciro cy’umukobwa ukiri muto cyangwa se umugore w’umunyafurika ukora cyane mu bikorwa by’ubucuruzi ku mugabane w’u Burayi.






