Umunyarwanda Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Mugisha Samuel w’imyaka 21 y’amavuko,yegukanye igihembo cy’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryaberaga mu Rwanda (Tour du Rwanda 2018).

Ku isaha ya saa tatu (09:00) zo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018, nibwo abasiganwa ku magare bahagurutse kuri sitade amahoro, bazenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Aka gace ka nyuma ko kuzenguruka Umujyi wa Kigali, kari gafiteĀ ibilometero 82.2 kakaba gatsinzwe n’umunya Algeria,Ā Azzedine LagabĀ ariko Mugisha Samuel wari uyoboye abandi ku rutonde rusange ntibyamubuza kwegukana irushanwa.

Ku munsi wa Kabiri w’iri rushanwa, mu gace kavaga i Kigali kagana i Huye, nibwo Mugisha Samuel ukinira Team Rwanda, yanikiye abandi yambara umwenda w’umuhondo atyo, mu tundi duce twakinwe nubwo atongeye kuba uwa mbere, ariko yakomeje gukomera ku minota yasize abandi anagumana uyu mwambaro w’umuhondo, kugeza ku munota wa nyuma yegukana irushanwa.

Abakinnyi 79 baturutse mu bihugu bitandukanye nibo bari bitabiriye irushanwa, ku gace ka nyuma kakiniwe mu mujyi wa Kigali, 61 nibwo bari basigayemo.

muh

Ā 

sa

t1 t2

mugisha

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *