Ncuti Gatwa ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Scotland yasimbuye Jodie Whittaker muri filimi y’uruhererekane yitwa Doctor Who itegurwa n’ikinyamakuru BBC cyo mu Bwongereza.
Iyi filimi ibara inkuru itarabayeho (fiction) igaragaza ubushobozi budasanzwe bw’ikiremwa cyitwa Doctor kimeze nk’umuntu kibasha gutembera mu isanzure gikoresheje icyogajuru.
Ncuti Gatwa ni we uzajya akina iyi filimi mu mwanya w’iki kiremwa kidasanzwe nk’uko iki kinyamakuru kiyitambutsa kuri televiziyo yacyo kibisobanura.
Ubwo yari amaze kumenya ko yahawe uyu mwanya, Ncuti yagize ati: “Mfite ishema, ndishimye birenze kandi birumvikana mfite ubwoba mo gake.”
Uyu mukinnyi wa filimi yasobanuye ko ubwoba afite yabutewe n’uko umwanya yahawe n’ikiganiro ubwacyo bisobanuye ikintu gikomeye ku Isi, yiyemeza kuzakora inshingano nk’abamubanjirije.
Ncuti w’imyaka 29 y’amavuko yamamaye kuri filimi y’urwenya yitwa Sex Education itambuka ku rubuga rwa Netflix, akaba azwi nka Eric Effiong.



