Umugabo ukomoka i Butare mu Rwanda witwa Augustin Barabasha yishwe n’abantu bataramenyekana ku Cyumweru gishize tariki ya 20 Ukwakira uyu mwaka, mu nkambi y’impunzi ya Dzaleka iri mu Karere ka Dowa.
Barabasha w’imyaka 71 utabanaga n’umugore, yari asanzwe acuruzwa inzoga zisanzwe mu Mujyi wa Burantaya (Blantyre) abifashijwemo n’umukozi we w’imyaka 27 witwa Alick Chioza, ukomoka ahitwa Belesa mu Karere ka Dowa.
Polisi mu Karere ka Dowa yatangarije Malawi24 dukesha iyi nkuru ko uyu mukozi wa Barabasha yagiye iwabo kuwa 20 Ukwakira agasiga sebuja ari kumwe n’izindi mpunzi ebyiri zavugaga ko zitegereje kumara inzoga zari zaguze.
Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Dowa, Gladson M’bumpha yavuze ko mu rukerera rwo kuwa Mbere tariki ya 21 ari bwo basanze Barabasha yapfuye kandi amaboko ye yombi aziritse.
Ati “ Tukimara kumenya iby’iki kibazo, twahise tujya aho cyabereye tujyana umurambo kwa muganga ngo bamenye icyateye urupfu. Ibizamini byatanzwe n’ibitaro bya Dowa byerekana ko nyakwigendera yazize kuviramo imbere.”
Uyu mupolisi avuga ko basanz imwe mu mitungo ya Barabasha ijugunyanze kandi ko imwe mu mitungo irimo dekoderi, telefoni na rekiteri byibwe.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Polisi ivuga ko ikomeje iperereza ngo imenye abishe nyakwigendera bityo bazagezwe imbere y’ubutabera.


