Umunyarwandakazi witwa Nzamukosha Diane wamaze imyaka 6 akorerwa iyicarubozo mu gihugu cya Uganda avuga ko hari igihe inzego z’umutekano zifashe Umunyarwanda zigahita zikwica iyo ntawazibonye zikujyana. yu ni umugore w’imyaka 36 y’amavuko. Yagiye gucururiza imyenda mu gihugu Uganda kuva mu 2014. Amaze umwaka 1 nibwo yashimuswe n’inzego z’ubutasi za Uganda zimusanze aho yacururizaga nijoro, zimutwarana n’ibyo yari afite byose. Ku gitanda cyo kwa muganga, Nzamukosha yabwiye RBA ati ” Hari Abanyarwanda bene wacu ntabariza basigayeyo, bakwiye gukurikiranwa bakavayo kuko kuva hariya ntabwo byoroshye, nanjye impamvu nabonye uko mvayo ni uko baza kumfata mu nzu nanze gusohoka, ntabaza abaturanyi, noneho na bo babonye ko byagaragaye ntibanyica. hariya iyo bakujyanye nta wakubonye bahita bakwica. Yaburiya abafite igitekerezo cyo kujya muri Uganda. Ati ” Umunyarwanda wese ushaka kujya i Bugande yareba uko meze akabihurwa. Uku mumbonye ni ko mpagaze, ubu ndibaza uko nzabaho. Ndasaba Leta y’u Rwanda kumfasha.” Nzamukosha Diane ari mu Banyarwanda 6 bagejejwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Kagitumba kuri uyu wa Gatatu, ariko we atabasha guhagaragara bitewe n’iyicarubozo yakorewe, ku buryo byasabye kumuterura agashyirwa mu kagare k’abarwayi, akazanwa i Kigali aho arimo kwitabwaho by’umwihariko mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.


