Inkongi yo muri Mutarama 1972 yangije cyane igisenge cya Kiliziya ya Nantes

Umunyarwanda yafunzwe ngo abazwe iby’inkongi yafashe Kiliziya ya Nantes

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Bufaransa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020 yataye muri yombi Umunyarwanda ufite imyaka 39 y’amavuko kugira ngo abazwe iby’inkongi yafashe Katedarali ya Kiliziya Gatolika ya Nantes mu Bufaransa.

Igitangazamakuru Le Figaro kivuga ko uyu Munyarwanda yakoreraga kuri iyi Katedarali nk’umukorerabushake. Ku wa Gatanu, umunsi wabanjirije inkongi ni we wafunze imiryango y’iyi kiliziya.

Umushinjacyaha wa Nantes, Pierre Sennès yasobanuye ko ariko nta kidasanzwe cyabaye ku itabwa muri yombi ry’uyu Munyarwanda utatangarijwe amazina, kuko ari bwo buryo iperereza risanzwe rikorwamo, uwatawe muri yombi akabazwa ibimureba.

Iyi kiliziya izwi nka Saint Pierre et Saint Paul yafashwe n’inkongi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga, yubatswe kuva mu 1434 yuzura neza mu 1891. Mu 1862, Minisitiri w’Umuco w’u Bufaransa yagize iyi kiliziya ahantu nyaburanga.

Tariki ya 28 Mutarama 1972 na none, iyi Katedarali yafashwe n’inkongi ikomeye yangije igisenge cyayo. Byatumye ibikorwa byo kuyisengeramo bihagarara kugeza mu 1975 ubwo kuyisana byarangiraga.

Inkongi yo muri Mutarama 1972 yangije cyane igisenge cya Kiliziya ya Nantes
Inkongi yo muri Mutarama 1972 yangije cyane igisenge cya Kiliziya ya Nantes

Katedarali ya Nantes ifashwe n’inkongi nyuma ya Notre Dame de Paris yahiye kuva tariki ya 15 kugeza tariki ya 16 Mata 2019, yangirika bikomeye. Abayobozi bakomeye ku Isi bababajwe n’iyi nkongi, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yiyemeza gutanga inkunga ye mu kuyisana.

Inkongi yafashe Katedarali ya Notre Dame y'i Paris yashenguye benshi
Inkongi yafashe Katedarali ya Notre Dame y’i Paris yashenguye benshi

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umunyarwanda yafunzwe ngo abazwe iby’inkongi yafashe Kiliziya ya Nantes
    Uwo munyarwanda yitwa nde? Imyaka ye ngo ni 39. Yageze mu Bufaransa ate? Ryari?

  2. Umunyarwanda yafunzwe ngo abazwe iby’inkongi yafashe Kiliziya ya Nantes
    Uwo munyarwanda yitwa nde? Imyaka ye ngo ni 39. Yageze mu Bufaransa ate? Ryari?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *