Jonathan Nzayikorera, impuguke mu by’ubukungu y’Umunyarwanda yatowe n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) nk’umuyobozi mushya nshingwabikorwa wa banki, uhagarariye intara icyenda zo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Uzziel Ndagijimana.
Mbere yo gushyirwaho, Nzayikorera yari Umujyanama mukuru w’umuyobozi mukuru w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba muri AfDB, umwanya afite kuva mu 2019.
Yashyizweho nyuma y’urugendo rw’imyaka 10 nk’umukozi wa leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Nzayikorera yakoze mu nzego zitandukanye, ariko cyane cyane mu micungire y’imari ya Leta no muri banki z’ishoramari.
Yabaye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi muri Banki ya I&M.
Nzayikorera afite impamyabumenyi ebyiri za Master; imwe muri Business Administration yakuye muri Kaminuza ya Bangor muri Wales n’indi mu bukungu yakuye muri Kaminuza yu Rwanda.


