Umunyarwanda yiyise Yesu wari utegerejwe kuza

Sangiza iyi nkuru

Emmanuel Munyankusi arahamya ko ariwe agakiza kazaturuka mu banyamahanga gashingiyeho mbere y’uko gasubira mu Bisilaheri. Uyu mugabo ahamya nanone ko ariwe Mesiya uzwi nka Yesu wahanuwe mu bitabo by’abahanuzi.
Uyu mugabo avuka ku gasozi ka Jabiro mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga,ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ishema yagize ati « Ni njyewe uvugwa muri Bibiliya mu Byahishuwe igice cya 12 ndetse n’umuryango wanjye batuye muri aka gace nkaba nsaba ko ubu butumwa bwagera kuri rubanda n’isi yose. Nifuje ko iby’Imana bijya ku mugaragaro kuko ntawe ucana itara ngo aryubikeho igitebo»
Iki gice cya 12 cy’ibyahishuwe ari nacyo yiyitirira kivuga umugore wari ugiye kubyara umwana w’umuhungu imbere ye hari ikiyoka cyari kiteze kumira bunguri uwo mwana. Uwo mwana yaje guhungishwa ikiyoka kiramushaka kiramubura. Uyu mwana uvugwa ko ariwe uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma wahungishirijwe ku ntebe y’Imana niwe Munyankusi Emmanuel yiyitirira avuga ko ariwe wavugwaga muri iki gice.
Munyankusi asaba abantu gusoma Bibiliya kuko ari byiza kuko Bibiliya iyo bayisomye aribwo bamenya ibanga nk’iri.
Munyankusi avuga ko ubu buhanuzi bwamuhanuriweho butari mu Byahishuwe gusa kuko no muri Luka 17 : 20 — 37 babuvuga, muri Matayo 24 : 23 — 28, 37 — 41 hose bavuga ubu butumwa.
Yongeraho no mu rwandiko rwandikiwe abatesalonike. Ngo aho hose bavuga uguhindukira k’umwana w’umuntu.
Ku birebana n’ivuka rye, yagize ati “ Ivuka ryanjye ryerekanwa n’igice cya 12 cy’Ibyahishuwe kuva ku murongo wa mbere kugera ku murongo wa nyuma wacyo ko hari umwana ugomba kuvuka uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma. Uwo rero ntawundi ni njyewe. Uwaje mbere akabivuga arabeshya n’uzaza nyuma akabivuga nawe arabeshya”
Uyu mugabo avuga ko azasobanura byinshi ubwo igihe cyo kubirambura imbonankubone kizaba kigeze agatanga n’aho gusoma. Uyu mugabo akaba asaba abantu gusoma Luka 17: 20 — 37na Matayo 21 : 33 — 44.
Ngo aho hari ibindi bihavugwa birimo umugani w’abagaragu bimye shebuja icyatamurima ndetse n’uko abayisilaheri ubwami bazabunyagwa bugahabwa abanyamahanga.
Ati “ Ni uko rero ni njyewe gakiza kazaturuka mu banyamahanga kagasubira mu bisiraheli, Ntawabihindura kandi ntawabihakana.”
Mu gusoza yabwiye ikinyamakuru Ishema ko agiye guhaguruka akajya ku mugaragaro nk’uko byateguwe kuko igihe cyabyo kigiye kuza.
Akaba asaba abantu guhaguruka bagashakashaka Imana kuko umunsi w’imperuka wegereje kuko nta kindi kimenyetso gisigaye kugaragara usibye kugaruka k’umwana w’umuntu/ w’Imana kandi akabwira amahanga yose ko umunsi w’isezerano wo guca imanza wegereje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *