Abantu batandatu barimo umuyobozi w’Akarere ka Koboko, Isaac Kawooya, ndetse n’Umunyarwandakazi, Anastasie Mukakamali, baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye ku muhanda Kampala- Masaka mu gihugu cya Uganda.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor iravuga ko abaguye muri iyi mpanuka ari; Haji Abudallah Muwonge w’imyaka 54 w’ahitwa Nyamitanga muri Mbarara, Anastasie Mukakamali w’imyaka 66 ukomoka mu Rwanda, Abed Mansoor Ssemanda w’ahitwa Kakoba muri Mbarara, Aharizira Christine w’imyaka 25 w’ahitwa Mutojo muri Ntungamo, n’umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu.
Ni impanuka bivugwa ko yabereye hafi y’igishanga cya Mpambire mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Premio ifite numero UAZ 417D, yagonganaga n’ikamyo ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo.
Igipolisi kikaba kivuga ko impanuka yabaye ubwo ikamyo yageragezaga kunyura ku yindi (zose zikorera Makundi Transport and General Supplies Co. Ltd, Tanzania) ikagongana imbere na Premio ngo yari ifite umuvuduko mwinshi ituruka mu kindi cyerekezo.
Kawooya n’umugore we bari bavuye Koboko bagana I Mbarara bitabiriye umuhango wo kwimika umuyobozi w’Abasilamu muri Mbarara, Sheikh Abdulla Mukwaya, wasimbuye nyakwigendera Sheikh Ahammed Kwikiriza waguye mu mpanuka y’imodoka bucya haba Iddi ir fitr mu 2017.


