Amarushanwa yitiriwe Itegeko rigenga amakimbirane akoreshwamo intwaro (The Law of Armed Conflict (LOAC)) yitabiriwe n’abanyeshuri ba cadet baturutse mu mashuri ya gisirikare 23 hirya no hino ku Isi yateguwe na Sanremo mu Butaliyani guhera kuwa 19 kugeza kuwa 23 Werurwe yasojwe Abanyarwanda bayitabiriye bitwaye neza.
Itsinda ryagiye rihagarariye u Rwanda ryari riyobowe na Major Augustin Hodali ryari rigizwe n’abanyeshuri ba cadet bitegura kuba ba ofisiye batatu baturutse mu ishuri rya Rwanda Military Academy I Gako ari bo; O/cdt Arielle Ingabire Sekamana, O/cdt Micheal Nsengiyumva na O/cdt Nelson Ndahiro.
Mu marushanwa y’uyu mwaka, amashuri yatanze amakipe y’abanyeshuri batatu baturutse mu mashuri ya mbere ya gisirikare hirya no hino ku isi, batoranyijwe hashingiwe ku bumenyi bw’ibanze bafite n’imyumvire bafite ku mpamvu y’itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi (International Humanitarian Law ) mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ibihugu bitandukanye.
Kugirango hagerwe ku ntego y’aya marushanwa, abanyeshuri bagabanyijwe matsinda ahuriyemo ibihugu bitandukanye abarimo bahagarariye ibihugu byahimbwe biri mu makimbirane akoreshwamo intwaro. Amarushanwa akaba yari afite ibyiciro bibiri birimo ikibanze n’ikindi cya pratique.
Icyiciro cy’ibanze kikaba cyari kigizwe n’amasomo ku itegeko rigenga amakimbirane akoreshwamo intwaro ndetse n’umugoroba w’o kumurika umuco. Aha ikipe y’u Rwanda ikaba yaramuritse ubudasa bw’umuco nyarwanda, iterambere igihugu kigezeho, ubuhinzi n’ibikoresho by’ubugeni byakorewe mu Rwanda. Abitabiriye irushanwa bakaba bari birunze kuri stand y’u Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha minisiteri y’ingabo ikomeza ivuga.

Icyiciro cya pratique kikaba cyarakozwe hahimbwa ibigo by’ibikorwa bihuriweho (Joint Operation Centers) abanyeshuri barimo basabwa gusesengura amakimbirane bakanatanga inama mu by’amategeko ku gisubizo gikwiye hashingiwe ku mategeko n’ubumenyi bwa gisirikare.
Abanyeshuri bakaba barahawe amanita ku bumenyi bafite kuri LOAC, uko batanga amakuru mu buryo bwihuse, gukorera neza nk’ikipe kandi vuba n’uko bakwitwara mu bijyanye n’amategeko, dipolomasi n’igisirikare.

Muri iri rushwanwa ryo ku rwego rwo hejuru kandi rya kinyamwuga ribaye ku nshuro ya 17, umunyeshuri muri cadet w’Umunyarwanda, Arielle Ingabire Sekamana niwe wahize abandi, aba ari nawe wa mbere wari uturutse ku mugabane wa Afurika watsinze iri rushanwa.
Arielle Ingabire Sekamana kandi na Nelson Sekamana bagaragaye mu makipe yari ahuriyemo abanyeshuri batandukanye yitwaye neza kurusha andi muri iri rushanwa. Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda igaruka mu gihugu kuri uyu wa Gatandatu, itariki 24 Werurwe.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


