Buri kintu kigira itangiriro kikagira n’iherezo, ibi nibyo bishobora no kuba bigiye kuba ku mugore wabiciye bigacika haba mu gihugu cya Uganda no hanze ya cyo mu gutera urwenya, Kansiime Anne.
Uyu mugore wamenyekanye cyane mu rwenya, Anne Kansiime yatangaje ko mu minsi itarambiranye ashobora kuba yamaze kubona ikindi cyo gukora mu bijyanye n’ubucuruzi akava mu rwenya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore avuga ko mu myaka itari micye amaze akora umwuga wo kwirirwa asetsa abaturage ndetse akanabyungkiramo ibimufasha mu mibereho ye ya buri munsi, anavuga ko yungutse ibintu byinshi bitandukanye mu buzima bwe cyane cyane mu ngendo yagiye akorera mu bihugu bitandukanye.
Uyu munyarwenya avuga ko afite umushinga wo kubaka inyubako nini yo gukoreramo ibikorwa by’imyidagaduro mu gace atuyemo ahitwa i Kabale, ndetse ikaba yenda no kuyuzuza.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko Kansiime afite muri gahunda guhagarika ibikorwa byo kwirirwa atuma abaturage baseka ahubwo agashaka ikindi cyamuteza imbere.
Umunyarwenya avuga ko nubwo yahagarika umwuga we wo gusetsa, ko adashaka ko izina rye ryibagirana bityo akazarya aryandika ku nyubako ze n’ahandi hazagenda hagaragara ibikorwa bye bitandukanye.
Biteganyijwe ko guhera mu kqwezi kwa 7 uyu mwaka, uyu mugore aba yatangiye gufungura inyubako zimwe na zimwe mu gace ka Jinja, ahakunze kubarizwa ba mukerarugendo benshi bityo bizinesi zimwe na zimwe akaba ariho azajya azikorera, biteganyijwe kandi ko izo nyubako ze azajya yandikaho ijambo Kansiime backpackers.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi ruhande, iyi mishinga y’umunyarwenya Anne si yo ya mbere kukoyari asanzwe anafite akabari gakomeyekitwa Kubby’s guhera mu myaka 2 ishize.
Nsengimana@Bwiza.com


