Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 rwataye muri yombi umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yemeje itabwa muri yombi rya Ndimbati, asobanura n’impamvu yaryo. Ati: “RIB yafashe uwitwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51. Akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”
Ndimbati atawe muri yombi nyuma y’ikiganiro umubyeyi wabyaye abana b’impanga yagiriye kuri shene ya YouTube, amushinja kumutera inda ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, yamara kubyara akamutererana.
Iyi nkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Rurageretse-hagati-ya-Ndimbati-na-Kabahizi-umushinja-kumusindisha-akamutera
Uyu munyarwenya na we mu kiganiro aherutse kugira, yasobanuye ko koko yateye inda uyu mubyeyi, ariko yemeza ko amwitaho n’abana babyaranye.
Ndimbati afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye ye itunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.


