Sengazi imbere y'abitabiriye iki gitaramo

Umunyarwenya ukomoka mu Rwanda no mu Burundi yataramiye ab’i Goma

Sangiza iyi nkuru

Michael Sengazi, umunyarwenya ugezweho ukomoka mu Rwanda no mu Burundi yataramiye abatuye mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC).

Sengazi ni umunyarwenya wamamaye cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ko mu kazi ke akunze gukoresha ururimi rw’Igifaransa. Mu mwaka w’2019 yegukanye igihembo ‘Talent du Rire’ gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, nk’indashyikirwa.

Ku mugoroba w’uyu wa 14 Gicurasi 2023 yitabiriye igitaramo cy’urwenya gisanzwe kibera i Goma, ‘Goma Rire’, abwira ko kuba u Rwanda na RDC bitabaye neza muri iki gihe bitari kumubuza kubataramira.

Sengazi, nk’uko umunyamakuru Justin Kabumba witabiriye iki gitaramo yabitangaje, yagize ati: “Naje gushimisha abatuye i Goma no kubasetsa, n’ubwo hari ibiri kuba.”

Sengazi yavukiye mu Burundi ku mubyeyi (nyina) w’Umunyarwanda na se w’Umurundi. Yisanga cyane muri ibi bihugu byombi.

Sengazi imbere y'abitabiriye iki gitaramo
Sengazi imbere y’abitabiriye iki gitaramo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *