Umunyekongo Thierry Monsenepwo arashinja intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Sahel gusubiramo ijambo ku jambo itangazo ryashyizwe ahagaragara n’u Rwanda. Uyu muyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka Convention des Congolais unis rimwe mu yagize ihuriro Union sacrĂ©e, avuga ko uyu munsi guhakana icyo yita ubushotoranyi bw’u Rwanda cyangwa kurushyigikira mu ntambara bikabije cyane ku Isi yamagana igitero cy’ingabo z’Abarusiya muri Ukraine.
Ni nyuma y’aho Ambasaderi Dr. John Peter Pham wahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari no muri Sahel atangarije ko abona Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ikwiye gutanga ibisobanuro ku bufatanye ishinjwa kugirana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Uyu mudipolomate yatangaga igitekerezo ku itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zashimuse abasirikare bacyo babiri: Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, ryasohotse kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022.
Mu gitekerezo cye kigaragara mu kinyamakuru Journal de Kinshasa dukesha iyi nkuru, Monsenepwo avuga ko Abanyekongo bibuka gusa Peter Pham nk’umuntu uteza imbere gucamo ibice Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Kandi, ngo Abanyafurika bamuzi nk’intumwa idasanzwe ya Amerika muri Sahel, itarigeze ibasha gutanga igisubizo cy’ibibazo biri muri kariya karere.
Ati “ Ariko turamubona uyu munsi abyukira kuri tweet isubiramo ijambo ku rindi itangazo ryashyizwe ahagaragara n’u Rwanda rivuga uko abyumva. Birababaje !!!
Yakomeje agira ati “Abanyekongo bapfa, ntawe ubivugaho ku rwego mpuzamahanga. Kuba DRC ifite gihamya yerekana uruhare rw’u Rwanda kuri iki kibazo, ntawe ubivugaho ku rwego mpuzamahanga. Ariko kuba u Rwanda ruvuga ibinyoma, intumwa idasanzwe ya Amerika mu karere ka Sahel, irabyitwaramo nabi, ifata ibikubiye mu itangazo risekeje kandi riyobya”.
Yongeyeho ko bigaragara ko uyu mudipolomate w’Umunyamerika ari mu bihe bitari byiza, atekereza ko ubutumwa bwe bushobora guhisha ukuri. “Uku kuri Abanyekongo bazi uyu munsi, uku kuri kuduherekeza kuva kubwa Lumumba, kandi benshi mu baturage bacu bishyuye ubuzima bwabo, ukuri ko gucamo ibice Congo”.
Yakomeje avuga ko Umunyekongokazi wese n’Umunyekongo, mu byifuzo bya politiki, yakwakira ikindi kintu usibye amagambo asebanya kandi ahisha ukuri.
Ati “Ku bw’amahirwe, igihugu cya Lumumba cyarabivuze, ko igihe kizagera kandi kigeze, ubwo amateka y’iki gihugu azandikwa n’abakobwa n’abahungu ba Congo.


