Umunyeshuri wo mu wa 6 w’amashuri abanza yishwe na mubyara we wamuteye inda

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa w’umunyeshuri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wigaga mu mwaka wa 6 y’amashuri abanza, yishwe na mubyara we, bivugwa ko ari we wamuteye inda, nyuma yo kwanga kuyikuramo.

Ibi bintu byabereye mu Mudugudu wa Lopa, muri Teritwari ya Djugu nko mu birometero mirongo itanu mu majyaruguru ya Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri.

Uwahohotewe yishwe kuwa Mbere , itariki 17 Mutarama 2022, ariko umurambo we wabonetse kuri uyu wa Kane itariki ya 20 Mutarama 2022, nk’uko amakuru aturuka muri ako karere avuga.

Nk’uko amakuru amwe abivuga, bivugwa ko mubyara we ari we wari waramuteye inda yashakaga guhatira umukobwa gukuramo inda. Uwahohotewe yanze kuyikuramo, mubyara we yasanze nta kindi yakora kitari ukumwaka ubuzima kugirango ahishire ibyabaye.

Uvugwa ko ari umwicanyi, hatatangajwe imyaka afite, yatawe muri yombi n’abapolisi bahita batangira iperereza kugira ngo bagaragaze uruhare rwe rwose muri iki kibazo kibabaje nk’uko iyi nkuru dukesha Actu7.cd isoza ivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *